Loupe
Search Loader

A. Happy Umwagarwa 
Imitima y’Abacu 

Support
Adobe DRM
Couverture du A. Happy Umwagarwa: Imitima y'Abacu (ePUB)

Mu mwaka w’i 1994, Karabo yacitse ku icumu ry’Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, ryahitanye se umubyara, ndetse na barumuna be. Yasigaye wenyine mu Rwanda rurimo n’abandi Banyarwanda nabo bari bafite ibikomere binyuranye ku mitima yabo. Ntabwo Karabo yari azi aho nyina aherereye.


Nyuma yaje kujya kuba kwa se wabo witwaga Kamanzi; umusirikare wo ku rwego rwa Koloneli mu ngabo nshya zari zimaze gutsinda urugamba. Agezeyo, yahahuriye na Shema, na we warokotse Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Shema akaba yari umwe mu basirikare bato barindaga se wabo wa Karabo. Icyusa n’igikundiro bya Shema byateraga Karabo ubukirigitwa, ndetse nyuma Karabo yaje kwihebera uwo musore wirabura, w’amenyo maremare akikijwe n’ishinya yirabura. Ariko iby’urukundo rwabo ntibyoroshye. Shema azi gusa igice kimwe cy’amateka ya Karabo. Ese Karabo azageraho abwire Shema ibye byose? Ni ihurizo rimukomereye.


Imitima y’Abacu ni inkuru y’urukundo, urwango, ndetse n’isanganiro rya byombi. Karabo na Shema ni imfubyi ebyiri zibyirukira mu muryango nyarwanda wakomeretse — aho zibera hagati y’isi y’abariho ndetse n’isi y’abatabarutse, kandi zikabuzwa amahwemo n’inzangano hagati y’Abahutu n’Abatutsi.


Bamwe bajya bavuga ko urukundo ari nk’amazi — ngo rushokana n’ibyo ruhuye na byo byose. Ese aho Karabo na Shema bazashokana na rwo, cyangwa ruzabajugunya hakurya y’inkombe?

€9.49
méthodes de payement
Format EPUB ● Pages 384 ● ISBN 9781838206314 ● Taille du fichier 0.4 MB ● Maison d’édition Rainbow Pigeons Press ● Publié 2020 ● Édition 1 ● Téléchargeable 24 mois ● Devise EUR ● ID 7710095 ● Protection contre la copie Adobe DRM
Nécessite un lecteur de livre électronique compatible DRM

Plus d’ebooks du même auteur(s) / Éditeur

709 561 Ebooks dans cette catégorie