放大镜
搜索加载器

A. Happy Umwagarwa 
Imitima y’Abacu 

支持
Adobe DRM
的封面 A. Happy Umwagarwa: Imitima y'Abacu (ePUB)

Mu mwaka w’i 1994, Karabo yacitse ku icumu ry’Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, ryahitanye se umubyara, ndetse na barumuna be. Yasigaye wenyine mu Rwanda rurimo n’abandi Banyarwanda nabo bari bafite ibikomere binyuranye ku mitima yabo. Ntabwo Karabo yari azi aho nyina aherereye.


Nyuma yaje kujya kuba kwa se wabo witwaga Kamanzi; umusirikare wo ku rwego rwa Koloneli mu ngabo nshya zari zimaze gutsinda urugamba. Agezeyo, yahahuriye na Shema, na we warokotse Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Shema akaba yari umwe mu basirikare bato barindaga se wabo wa Karabo. Icyusa n’igikundiro bya Shema byateraga Karabo ubukirigitwa, ndetse nyuma Karabo yaje kwihebera uwo musore wirabura, w’amenyo maremare akikijwe n’ishinya yirabura. Ariko iby’urukundo rwabo ntibyoroshye. Shema azi gusa igice kimwe cy’amateka ya Karabo. Ese Karabo azageraho abwire Shema ibye byose? Ni ihurizo rimukomereye.


Imitima y’Abacu ni inkuru y’urukundo, urwango, ndetse n’isanganiro rya byombi. Karabo na Shema ni imfubyi ebyiri zibyirukira mu muryango nyarwanda wakomeretse — aho zibera hagati y’isi y’abariho ndetse n’isi y’abatabarutse, kandi zikabuzwa amahwemo n’inzangano hagati y’Abahutu n’Abatutsi.


Bamwe bajya bavuga ko urukundo ari nk’amazi — ngo rushokana n’ibyo ruhuye na byo byose. Ese aho Karabo na Shema bazashokana na rwo, cyangwa ruzabajugunya hakurya y’inkombe?

€9.49
支付方式
格式 EPUB ● 网页 384 ● ISBN 9781838206314 ● 文件大小 0.4 MB ● 出版者 Rainbow Pigeons Press ● 发布时间 2020 ● 版 1 ● 下载 24 个月 ● 货币 EUR ● ID 7710095 ● 复制保护 Adobe DRM
需要具备DRM功能的电子书阅读器

来自同一作者的更多电子书 / 编辑

700,748 此类电子书